Gatsibo: LODA n’abafatanyabikorwa bayo basuye ibikorwaremezo bateye inkunga.
Kuri uyu wa Kabiri, Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo bwakiriye itsinda ry’abakozi ba LODA barikumwe n’abafatanyabikorwa bayo baganira ku bufatanye bw’Akarere n’abafatanyabikorwa n’uburyo bwo kurushaho guteza imbere abaturage.
Muri 2019 kugeza 2021, mu Karere ka Gatsibo hubatswemo ibikorwaremezo birimo amashanyarazi n’imihanda byakozwe ku bufatanye na LODA ku nkunga ya KfW. Mu Murenge wa Gitoki mu Kagari ka Karubungo abaturage 692 bahawe umuriro w’amashanyarazi, inyubako zitandukanye zigera kuri 7 zihabwa umuriro w’amashanyarazi mu Mirenge 3 irimo: Gitoki, Kabarore na Nyagihanga.
Ibigo n’inyubako za Leta byahawe umuriro w’amashanayarazi birimo: Ikigo nderabuzima cya Nyagihanga, ibiro by’Akagari ka Murambi n’ishuri rya GS Gihengeri biherereye mu Murenge wa Nyagihanga.
Mu Murenge wa Gitoki mu Kagari ka Karubungo, ibigo 3 byahawe umuriro w’amashanyarazi birimo: Ibiro by’Akagari ka Karubungo, ikigo nderabuzima cya Karubungo n’ishuri ribanza rya Karubungo no mu Murenge wa Kabarore mu Kagari ka Nyabikiri, ishuri rya GS Nyabikiri naryo ryahawe umuriro w’amashanyarazi.
Muri iyi Mirenge uko ari 3, abaturage bamaze kubona umuriro w’amashanyarazi bihangiye imirimo itandukanye irimo n’ikoreshwa ikoranabuhanga nka Irembo, gukora salo zogosha, gukoresha za televiziyo, radiyo n’ibindi byafashije abaturage ndetse bakabibonamo akazi kabyara inyungu. Ibi bikorwa byose byo guha abaturage umuriro w’amashanyarazi byatawaye ingengo y’imari ingana na Miriyoni 467,253,493 z’amafaranga y’uRwanda.
Ku bufatanye na KfW, mu Murenge wa Rwimbogo mu Kagari ka Munini hubatswe umuhanda ufite uburebure bwa Km 8.4 (Munini- Kabeza) wafashije abaturage kugira ubuhahirane no kugeza umusaruro wabo ku isoko. Uyu muhanda wuzuye utwaye ingengo y’imari ingana na Miriyoni 837,102,662 z’amafaranga y’uRwanda.