Gatsibo: Kugeza taliki ya 10 Gashyantare 2022, hamaze kwinjizwa asaga miriyoni 195 muri Ejoheza.
Mu Karere ka Gatsibo hakozwe inama y’ubukangurambaga kuri gahunda ya Ejoheza igamije kongera imbaraga mu gukusanya umusanzu w’abanyamuryango kugirango intego Akarere kihaye igerweho nkuko biri mu mihigo y’umwaka wa 2021/2022.
Iyi nama y’umunsi umwe yakozwe kuri uyu wa Kane taliki ya 10 Gashyantare 2022 iyobowe n’Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mukamana Marceline arikumwe na Muganwa Stanely, Umuhuzabikorwa wa gahunda ya Ejoheza mu Ntara y’Iburasirazuba.
Mu mwaka y’ingengo y’imari ya 2021/2022, Akarere ka Gatsibo kahize kwinjira miriyoni 300 z’amafaranga y’uRwanda aho kugeza taliki ya 10 Gashyantare 2022 hamaze kwinjira imiriyoni 195,835,178 z’amafaranga y’uRwanda.
Umuhuzabikorwa wa Ejoheza mu Ntara y’Iburasirazuba yasabye inzego z’ubuyobozi kongera imbaraga mu bukangurambaga no kwegera abaturage bagakangurirwa kwizigamira muri gahunda y’igihe kirekire ya ejoheza.
Kanamugire Innocent, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murambi yavuze ko bagiye kwegera ibyiciro bitandukanye by’abaturage harimo abikorera n’amakoperative bagakangurirwa kuzigama muri ejoheza kugirango bazagobokwe mu za bukuru batakibasha gukora.
Kuva gahunda ya Ejoheza yatangizwa mu Rwanda muri 2018 kugeza ubu,abanyamuryango ba Ejoheza mu Karere ka Gatsibo bagera ku bihumbi 56,625 bamaze kuzigama miriyoni 618,983,192 z’amafaranga y’uRwanda.