Gatsibo:Kugeza mu kwezi kwa mata 2019,hamaze gukusanwa imisoro ku kigereranyo 103%.

Akarere ka Gatsibo kubufatanye n’inzego zitandukanye zirimo abikorera (PSF) n’abaturage, karishimira ko kugeza mu kwezi kwa mata 2019 kamaze kwesa umuhigo wo gukusanya imisoro n’amahoro yari iteganyijwe mu mwaka w’ingengo y’imari 2018/2019.

Mu nama ngishwanama ku misoro n’amahoro yateranye kuri uyu wa gatatu taliki ya 15 Gicurasi 2019 iyobowe n’umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu,hagaragajwe ko hamaze kweswa umuhigo w’imisoro n’amahoro angana na miliyari 1,045,420,682 kuri 1,014,988,253 z’amafaranga y’u Rwanda zari ziteganyijwe.

Manzi Theogene,Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu yavuze ko kugirango uyu muhigo weswe ku kigereranyo 103% kugeza mu kwezi kwa mata 2019 nuko hashyizwemo imbaraga nyinshi mu nzego zitandukanye z’ubuyobozi ndetse n’abaturage bakaba bamaze kuzamura imyumvire yo gusorera ku gihe

Imisoro n’amahoro bikusanywa na Ngali holdings kubufatanye n’Ikigo cy’Igihugu cy’imisoro n’Amahoro/Rwanda Revenue Authority n’Akarere ka Gatsibo

Umuhuzabikorwa w’ikigo cy’Igihugu cy’imisoro n’Amahoro ku rwego rw’Intara y’Iburasirazuba Mugarura Fidele yashimye uruhare n’ubushake abaturage b’Akarere ka Gatsibo bafite mu guteza imbere Igihugu binyuze mu gutanga imisoro n’amahoro uko bikwiye kandi ku gihe

Mu mwaka ushize w’ingengo y’imari 2017/2018,Akarere ka Gatsibo kagusanyije imisoro n’amahoro bingana na miliyari 1,014,481,756 kuri miriyoni 904,414,336 zari ziteganyijwe kagera ku kigereranyo 112%

Akarere ka Gatsibo gakusanya imisoro n’amahoro  ikomoka ku ipatante,umusoro ku bukode n’umusoro ku mutungo utimukanwa.

Back