Gatsibo: Ku rwego rw’Akarere hasojwe amarushanwa Umurenge Kagame Cup 2026.

Kuri uyu wa Mbere taliki ya 16 Gashyantare 2026, mu Karere ka Gatsibo ku kibuga cy’umupira cyo mu Murenge wa Muhura ahazwi nko kwa Padiri hasorejwe imikino y’Umurenge Kagame Cup 2026 yo ku rwego rw’Akarere mu bagore n'abagabo.

Mu bagore, umukino w’umupira w’amaguru wahuje ikipe y’Umurenge wa Gitoki na Remera, iminota 90 yarangiye ari ubusa ku busa biyambaza penaliti birangira umurenge wa Gitoki utsinze umurenge wa Remera kuri penariti 5-4.

Mu bagabo; Umurenge wa Kabarore wakinnye n’Umutenge wa Murambi na bo iminota 90 irangira ari igitego 1-1, bitabaza penaliti, Kabarore itsinda 3-2 z’Umurenge wa Murambi.

Mu butumwa bwatanzwe n’Umuyobozi w’Akarere Gasana Richard, yibukije abaturage ko iri rushanwa ryitiriwe Umukuru w’Igihugu rigamije kwimakaza imiyoborere myiza ndetse no kugaragaza impano mu rubyiruko; ati: ‘’Kuva iri rushanwa ryatangira, twagiye tubona urubyiruko rugaragaza impano zabo kandi intego y’iri rushanwa ari ukwimakaza imiyoborere myiza’’.

Umwaka ushize, ikipe y’Umurenge wa Murambi ariyo yari yahagarariye Akarere ka Gatsibo mu bagabo ku rwego rw’Intara, gusa kuri ubu ikaba yatsinzwe n’Umurenge wa Kabarore akaba ariwo uzahagararira akarere ka Gatsibo muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026 mu rwego rw'Intara y'Iburasirazuba.

Ikipe y'Umurenge wa Kabarore yegukanye intsinzi mu irushanwa Umurenge Kagame cup 2026

Abafana bitabiriye  umukino wahuje ikipe ya Kabarore na Murambi mu irushanwa Umurenge Kagame cup

 

Back