Gatsibo: Kororera mu biraro byazamuye umukamo w’amata biteza imbere abakora uwo mwuga.
Gatsibo: Kororera mu biraro byazamuye umukamo w’amata biteza imbere abakora uwo mwuga.
Aborozi bo mu Karere ka Gatsibo bahinduye uburyo mu korora kugirango bashobore kuzamura umukamo w’amata bakura mu nka zabo mu rwego rwo gukomeza gukora ubworozi bushingiye ku bucuruzi.
Iyi gahunda ishingiye ku mabwiriza ya Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi nomero 008 yo ku wa 12/09/2023 agenga imicungire n’imikoreshereze yihariye y’ubutaka bugenewe ubworozi mu Ntara y’iburasirazuba.
Aborozi bo mu Karere ka Gatsibo bakanguriwe kororera ku butaka buto bungana na 30% naho 70% bugahingwaho bihingwa bishobora kongerera umukamo inka birimo ubwatsi n’ibindi bihingwa bishobora gutunganywa bikagaburirwa inka.
Bamwe mu borozi b’inka bavuga ko cyera bororeraga mu nzuri inka nyinshi ariko ntibabone umukamo ukwiye kuko zakoraga urugendo rurerure zishaka ubwatsi ndetse n’amazi ariko ubu batangiye kororera mu biraro ndetse ubu bakaba bakoresha ubutaka buto bwubatsemo ibiraro n’amazi, ibi byose bituma umukamo w’amata wiyongera.
Mu Karere ka Gatsibo habarurwa inka zigera ku 71,483 zororerwa mu nzuri 668 zifite ubuso bwa hegitari 7,075. Kugeza ubu, mu Karere ka Gatsibo hari aborozi bororera mu biraro bagera kuri 214.
Ubuyobozi bw’Akarere buhamya ko, ubukangurambaga bwo kororera mu biraro bugikomeje kugirango umukamo w’amata wiyongere kugirango abarozi bakomeze gukora ibikorwa by’ubworozi hagamije ubucuruzi.