Gatsibo: Koperative ihinga umuceri mu gishanga cya Kanyonyomba yujuje inzu ya Miriyoni zisaga 200 Frw.
Koperative ihinga umuceri kuri hegitari 333.49 mu gishanga cya Kanyonyomba imaze kwiyubakira inzu igeretse ifite igaciro gasaga miriyoni 200 z’amafaranga y’uRwanda, ikaba yubatse mu Mujyi wa Kiziguro-Kiramuruzi.
Iyi Koperative yitwa CORIMAK igizwe n’abanyamuryango 1,259 ikaba yaratangiye gukora ku mugaragaro mu mwaka wa 2010 kuko aribwo yabonye ubuzima gatozi bwatanzwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amakoperative/ RCA.
Ndayambaje Deo, Perezida wa Koperative CORIMAK ihinga umuceri mu gishanga cya Kanyonyomba gikora mu Mirenge ya Kiramuruzi, Kiziguro na Murambi avuga ko abahinzi b’Umuceri bateye imbere ugereranyije na mbere iki gishanga kitaratunganywa, ati:‘’ Mbere iki gishanga twagihingagamo ibihingwa bitandukanye birimo ibijumba, amateke, ibishyimbo n’ibindi bitari bidufitiye umumaro nk’umuceri. Igihe cyaje kugera Leta itunganya igishanga idukangurira guhingamo umuceri nk’igihingwa gifitiye abaturage umumaro’’.
Kugeza ubu, kuri hegitari imwe y’umuceri isarurwaho toni 5-6 z’umuceri kandi hari uruganda rwubatswe mu Murenge wa Kiziguro mu Kagari ka Ndatemwa rutunganya umusaruro w’ubuhinzi bw’umuceri.
Mu Mujyi wa Kiziguro – Kiramuruzi, hashowe imari na Koperative CORIMAK hubakwa inzu y’igorofa igeretse inshuro imwe mu rwego rwo kwagura ibikorwa bya koperative no guteza imbere abanyamuryango bayo. Iyi nzu y’igorofa ifite imiryango 6 ikodeshwa, ibiro bifite ibyumba 4 ndetse n’icyumba cy’inama ikaba yubatswe ku butaka bungana na hegitari imwe bwaguzwe na Koperative.
Zimwe mu nyungu abanyamuryango ba koperative babona zikomoka ku gukorera hamwe, ni uko umusaruro wabo ugurirwa hamwe ukagezwa ku isoko, abahinzi bakabona amafaranga kuri konti zabo;
Mu bikorwa bijyanye n’imibereho myiza y’abaturage, koperative ifasha abanyamuryango kwishyura ubwisungane mu kwivuza, gahunda ya Ejoheza ndetse ifasha abanyamuryango bafite abanyeshuri kubishyurira amafaranga y’ishuri hanyuma umusaruro waboneka agakurwa ku musaruro.
Mu zindi gahunda, koperative ifashamo abanyamuryango bayo ni igihe umunyamuryango yagize ibyago byo gupfusha, aho ahabwa ibihumbi 200 by’amafaranga y’u Rwanda byo kumufasha gushyingura uwe.
Kugeza ubu, mu Karere ka Gatsibo hari amakoperative y’ubuhinzi bw’umuceri akomeye 3 arimo: Coproriz Ntende, Ubumwe Gatsibo na Corimak.