Gatsibo: Komite z’imicungire y’ibiza ku Karere n’Imirenge zahawe amahugurwa.

Mu Karere ka Gatsibo hakozwe amahugurwa y’abagize Komite y’imicungire y’ibiza yo ku rwego rw’Akarere  (DIDIMAC) no ku Mirenge(SEDIMAC) hagamijwe kongerera ubumenyi ku mikorere y’inzego z’imicungire y’ibiza kugirango harusheho kunoza uburyo bwo gukumira no guhangana n’ingaruka ziterwa n’ibiza.

Aya mahugurwa yitabiriwe n’ibyiciro bitandukanye bigize komite z’imicungire y’ibiza ku rwego rw’Akarere n’imirenge kugirango bongererwe ubumenyi bw’imicungire y’ibiza.

Iteka rya Minisitiri w’Intebe nomero 98/03 ryo ku wa 17/7/2018 rigena imiterere n’imikorere by’inzego z’imicungire y’ibiza zigaragaza inzego zishinzwe imicungire y’ibiza kuva ku rwego rw’Igihugu kugera ku murenge kandi rikagaragaza n’imikorere mu rwego rwo gukumira no gucunga Ibiza.

Muri aya mahugurwa, hagaragajwe igisobanuro cy’ikiza aricyo: Amakuba agwirira abaturage b’igice goto cyangwa kinini , ashobora kuba ari amakuba kamere cyangwa Karemano( Imitingito n’iruka ry’ibirunga), amakuba aterwa n’abantu arimo indwara z’ibyorezo n’inkongi y’umuriro.

Mu rwego rwo kugoboka no gukumira ibiza, hakorwa uburyo bwo kugoboka  mu buryo bwihuse abantu mu gihe cy’ibiza mu rwego rwo kuramira amagara y’abantu , kugabanya ingaruka mbi ku buzima bw’abaturage, guha abantu imibereho ibaha icyizere ku buzima bwiza no kubagezaho ibintu by’ibanze byo kubafasha.

Mu Karere ka Gatsibo hakunze kuboneka ibiza biterwa n’imvura ivanze n’umuyaga, imyuzure cyane cyane mu bishanga bihingwamo umuceri, inkuba, inkongi z’umuriro n’amapfa.

Muri aya mahugurwa, hagaragajwe ko ikiza cyose ni amakuba ariko amakuba yose si ikiza, biba ikiza iyo aya makuba agwiriye agace gato cyangwa kanini  kandi abagwiriwe n’amakuba badashoboye kuyikuramo.

Mu rwego rwo kwirinda ibiza, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Sekanyange Jean Leonard yasabye abagize Komite z’imicungire y’ibiza ku rwego rw’Akarere n’imirenge gukangurira abaturage kubaka amazu akomeye kandi aziritse abereye ahantu, kubahiriza gahunda ya Leta yo gutura ku midugudu, gukoresha neza ubutaka, gucukura ibyobo bifata amazi bigabanya ubukana  bw’imitembere y’amazi no kugira imirinda nkuba ku mazu.

Back