Gatsibo: ‘’Kabarore United Traders Cooperative’’ igiye kubaka inzu y’igorofa izatwara asaga Miriyoni 516 Frw.
Koperative yitwa ‘’ Kabarore United Traders Cooperative'' yo mu Murenge wa Kabarore igiye kuba inzu y’Igorofa muri santeri ya Kabarore izuzura itwaye ingengo y’imari igera kuri miriyoni 516 z’amafaranga y’uRwanda.
Iri gorofa rigiye kubakwa ku gice kimwe cy’ ahahoze Gare ya Kabarore mu Mujyi wa Kabarore rwagati mu rwego rwo kwagura ibikorwa by’ubucuruzi by’iyi koperative.
Gatete John, Umuyobozi wa ‘’Kabarore United Traders Cooperative'' yavuze ko igorofa bagiye kubaka rizuzura ritwaye amafaranga y’uRwanda agera kuri miriyoni 516,000,000 z’amafaranga y’uRwanda, ikazuzura mu gihe cy’umwaka umwe n’igice. Biteganyijwe ko imirimo yo gutangira kuba iyi nzu izatangira muri Mata 2026.
Umuyobozi w’iyi koperative, avuga ko inzu y’igorofa bagiye kubaka izaba ifite ibyumba 56 bikazafasha abaturage n'abafatanyabikorwa b'Akarere bifuza gukorwa ibikorwa by’ubucuruzi kubona aho gukorera. Kabarore United Traders Cooperative ifite abanyamuryango 42 barimo Abagabo 30 n’Abagore 12.
Iyi koperative isanganywe ibikorwa by’ubucuruzi birimo inzu y’ubucuruzi yubatswe mu Mujyi wa Kabarore rwagati ndetse n’ikigo abagenzi bategeramo imodoka nacyo cyubatse mu Mujyi wa Kabarore cyitwa ‘’ Gatsibo Car park’’.