Gatsibo: Itorero ryo kuzamura impano z'abana batarengeje imyaka 15 rizamara icyumweru.

Mu Kigo cy'Ishuri cya Kiziguro SS harimo kubera itorero ryo kuzamura impano z'abana batarengeje imyaka 15 no kubaha ibiganiro mboneragihugu ryatangiye kuva taliki 17-17 Ukuboza 2025. Ni Guhunda yateguwe na Minisiteri ya siporo ifatanyije na komite ya Siporo mu mashuri.

Ku munsi wa mbere w’iri huriro hari mamaze kugera abana bagera ku 164 barimo abahungu 84 n’abakobwa 80 ku bana 186 bari bategerejwe bangana na 88.1%.

Ubwo yasuraga aba bana ku ishuri ryisumbuye rya Kiziguro Secondary school, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mukamana Marceline yashimiye uru rubyiruko ku myitwarire myiza rwagize rugatoranywa mu bandi, ati; ‘’ Ndagirango mbashimire imyitwarire myiza mwagize aho mukomoka kandi nkaba mbasaba ko mwitwara neza muri iki gihe mugiye kumara hano ndetse nkaba mbifurije kuzakomeza gutera imbere binyuze muri siporo’’.

Uru rubyiruko rugabanyije mu mpano kuburyo butandukanye: Umupira w’amaguru mu bakobwa 21 n’abahungu 24, Umupira w’intoki (Volley ball) mu bakobwa ni 14 n’abahungu 15, Umupira w’intoki (Basket ball) mu bakobwa 16 n’abahungu 16, umukino wa handball mu bakobwa ni 14 no mu bahungu 16 ndetse n’umukino wo kwiruka(Athletism) mu bakobwa ni 15 n’abahungu 13.

Biteganyijwe ko nyuma y’iri huriro ku rwego rw’Akarere, hazakorwa amarushanwa ku rwego rw’Intara no ku rwego rw’Igihugu.

Back