Gatsibo: Isuzuma ry’imihigo y'Akarere rimaze iminsi 4 rikorwa ryasojwe, abakozi ba NISR baganiriye na Komite Nyobozi y’Akarere.
Kuri uyu wa Kane taliki ya 10 Nyakanga 2025, abakozi b’ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda basoje igikorwa cyo gusuzuma imihigo y’Akarere ya 2024/2025 cyari kimaze iminsi 4 gikorwa kuva taliki ya 7-10 Nyakanga 2025.
Mu gusoza igikorwa cyo gusuzuma imihigo y’Akarere, abakozi b’ikigo cy’Igihugu cy’ibarurishamibare mu Rwanda baganiriye n’Abagize Komite Nyobozi y’Akarere mu rwego rwo kubagaragariza ibyagaragaye mu gihe cy’isuzuma.
Mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2024/2025, Akarere ka Gatsibo kari gafite imihigo 118 irimo 28 yo mu bukungu, 70 mu mibereho myiza ndetse na 20 mu miyoborere myiza n’ubutabera.
Ubwo hatangwaga ishusho rusange y’imihigo y’Akarere imbere y’abakozi b’Ikigo cy’Igihugu cy’ibarurishamibare mu Rwanda, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard yavuze ko imihigo yesejwe ku ijanisha rya 99.1%