Gatsibo: Isuku igomba kuba umuco, ‘’Guverineri Rubingisa’’.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba arakangurira abaturage b’Akarere ka Gatsibo n’Intara muri rusange kugira umuco w’Isuku haba ku mubiri, aho batuye n’aho bakorera.

Ubu butumwa Guverineri Rubingisa yabuhaye abaturage b’Umurenge wa Kiramuruzi taliki ya 29 Ugushyingo 2025 ubwo hakorwaga umuganda rusange usoza ukwezi k’Ugushyingo 2025, ati: ‘’Nk’Abanyarwanda tugomba kugaruka ku muco w’isuku ku mubiri wacu, tukawutoza abana ndetse tukayikora nk’umuco’’.

Guverineri Rubingisa akomeza yibutsa abaturage ko isuku ari isoko y’ubuzima kuko ahatari isuku haboneka indwara zitandukanye zikomoka ku mwanda, ashishikariza abaturage kugira umuco w’isuku kuko Umwanda atari uw’iRwanda.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo buvuga ko buzakomeza gushishikariza abaturage kwimakaza umuco w’isuku ku mubiri, aho batuye n’aho bakorera. Ubu bukangurambaga buzibanda ku hantu hahurira abantu benshi harimo: Mu bigo abagenzi bategeramo imodoka, amasoko, mu bigo by’amashuri, ku mihanda n’insengero.

Back