Gatsibo: Ireme ry’uburezi ryarazamutse bitewe n’iyongerwa ry’ibigo by’amashuri byubatswe.
Iyo utembereye hirya no hino mu Mirenge igize Akarere ka Gatsibo uko ari 14, utugari 69 n’imidugudu 602 usanga amashuri menshi yatumye ireme ry’uburezi rirushaho kuzamuka.
Mu myaka ya mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse na nyuma yayo gato, wasangaga mu Murenge hubatsemo ishuri rimwe cyangwa macye byatumaga abanyeshuri bakora ingendo ndende bajya cyangwa bava ku ishuri bigatuma rimwe na rimwe habaho imbogamizi zo guta ishuri.
Mu myaka nk’itatu ishije, mu Karere ka Gatsibo hubatswe ibyumba by’amashuri byinshi bituma hirya no hino hubakwa ibigo bishya by’amashuri ndetse na gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku ishuri ituma ubwitabire bw’abanyeshuri buzamuka.
Kugeza ubu, mu Karere ka Gatsibo hari ibigo by’amashuri 202 birimo: 86 bya Leta, 62 ni ibifatanya na Leta k’ubw’amasezerano na 54 byigenga. Ibi byose byatumye abanyeshuri badakora urugendo rurerure bajya cyangwa bava ku ishuri.
Mu bigo by’amashuri yo mu Karere ka Gatsibo uko ari 202, habarurwa abarimu 6,977 barimo aba Leta n’abigenga n’abanyeshuri ibihumbi 194,352.