Gatsibo: Inzu z’ababyeyi zabaye igisubizo kirambye ku mitangire ya serivise inoze.
Mu Karere ka Gatsibo hari ibitaro 2 birimo: Ibitaro by’Akarere bya Ngarama ndetse n’I bya Kizigoro bya Kiliziya Gatulika ariko ifatanyamo na Leta kubw’amasezerano. Hari kandi ibigo nderabuzima 19 n’amavuriro mato 41 ari hirya no mu tugari tugize Akarere ka Gatsibo.
Ku bufatanye bw’ikigega cya Leta cyo gushyigikira Uturere tw’icyaro mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage (Propoor basket Fund), mu mwaka ushize w’ingengo y’imari ya 2024/2025, mu Karere ka Gatsibo ku bigo nderabuzima 6 hubatswe inzu z’ababyeyi (Maternity wards) zatangiye gutanga serivise nziza ku babyeyi bahagana.
Ubwo Intumwa za Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu/ MINALOC, Umuyobozi mukuru w’Ikigo gishinzwe iterambere ry’inzego z’ibanze/ LODA n’abafatanyabikorwa bayo basuraga inzu y’ibyariro yubatse mu kigo nderabuzima cya Rwimitereri mu Murenge wa Murambi, bashimye uburyo ababyeyi batangiye kubona serivise inoze kandi yihuse.
Uwamariya Dorothee, umubyaza mu kigo nderabuzima cya Rwimitereri mu Murenge wa Murambi avuga ko mbere bakoreraga ahantu hato cyane bigatuma serivise bahaga ababyeyi itagaragara neza ariko ubu aho baboneye inzu nini kandi ifite ibyangombwa byose byatumye banoza serivise baha ababyeyi, hari isuku ihagije kuburyo nta mubyeyi uba wegeranye n’undi.
Inzu z’ababyeyi 6 zubatswe ku bigo nderambuzima, zatwaye ingebo y’imari ingana na Miriyoni 534,485,328 z’amafaranga y’u Rwanda naho ibikoresho byashyizwe mu bigo nderabuzima 11 byatwaye miriyoni 485,473,398 z’amafaranga y’u Rwanda.