Gatsibo: Inzu 6 z’ibyariro zubatswe ku bigo nderabuzima, zatangiye gutanga umusaruro.

Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2024/2025, mu Karere ka Gatsibo hubatswe inzu z’ibyariro ku bigo nderabuzima 6 mu rwego rwo kwagura ibikorwa by’ubuzima no kunoza serivise zihabwa abagore baje kubyara ndetse n’izindi serivise bakenera umunsi ku wundi.

Inzu z’ibyariro 6 zubatswe ku bigo nderabuzima bya Kabarore, Kageyo, Rwimitereri, Nyagahanga, Humure na Gituza.

Mukankiko Sandrine ni umwe mu babyeyi babyariye ku kigo nderabuzima cya Kabarore avuga ko batarubakirwa inzu y’ibyariro ku kigo nderabuzima cya Kabarore batabonaga serivise inoze bitewe nuko baboneraga serivise ahantu hatoya ariko ubu bahabwa serivise inoze kandi bakayibonera ahantu hisanzuye kandi hafite isuku.

Nyirabahire Germaine utuye mu Murenge wa Nyagihanga avuga ko bishimiye igikorwa cy’indashyikirwa bubakiwe cy’inzu y’ibyariro ku bitaro bya Ngarama biherereye mu Murenge wa Ngarama, ati:’’ Twajyaga tujya kubyara ugasanga turi benshi kandi inzu ari ntoya rimwe na rimwe tukajya ku gitanda turi babiri ariko ubu inzu twabonye irisanzuye cyane’’.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo buvuga ko izi nzu z’ababyeyi zubatswe 6 ku bigo nderabuzima ndetse no ku bitaro bya Ngarama zatangiye gufasha ababyeyi kubonera serivisi nziza ahantu heza kandi hisanzuye kuruta uko byari bisanzwe zitangirwa ahantu hatoya kandi mu nyubako zishaje.

Mu Karere ka Gatsibo hari ibitaro 2( Kiziguro na Ngarama) , ibigo nderabuzima 19 n'amavuriro mato( Poste de Sante) 41 

Back