Gatsibo: Inzego zitandukanye z’Akarere zakoze ubugenzuzi mu isoko ry’inka.

Ubuyobozi bw’Akarere kubufatanye n’inzego zitandukanye mu Karere, zikora ubugenzuzi mu masoko y’inka azwi kw’izina ry’igikomera mu rwego rwo kugenzura imikorere n’ubwitabire bw’aborozi baza kugurisha inka zabo mu isoko.

Taliki ya 31 Ukuboza 2025, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard arikumwe n’izindi nzego bakoze ubugenzuzi mu gikomera cyabereye mu Murenge wa Kabarore hagamijwe kureba imikorere y’aya masoko y’amatungo n’uburyo hakirwa amahoro y’inka zagurishijwe.

Mu Karere ka Gatsibo habarurwa amasoko y’inka abiri, ari mu Mirenge ya Kabarore na Kiziguro.

Akarere ka Gatsibo gafatwa nk’Akarere k’ubuhinzi n’ubworoizi cyane cyane mu Mirenge ya Kabarore, Rwimbogo, Ngarama, Kiziguro na Gasange. Muri aka karere habarurwa inka zigera ku bihumbi 71,483 zororerwa ku buso bwa hegitari 7075.

Kugeza ubu, mu Karere ka Gatsibo hari inzuri zikorerwamo ubworozi bw’inka zigera kuri 668 zibanda mu Mirenge ya Kabarore na Rwimbogo nk’imirenge ifite ubworozi bw’inka kurusha iyindi.

Back