Gatsibo: Inteko z’abaturage zabaye umuyoboro wo gukemuriramo ibibazo no gutangiramo ubutumwa bugenewe abaturage.
Inteko z’abaturage zikorerwa mu Tugari hirya no hino mu Karere zabaye umuyoboro mwiza wo gukemuriramo ibibazo by’abaturage no gutangirwamo ubutumwa buba bugenewe abaturage buvuga kuri gahunda za Leta zitandukanye.
Buri wa Kabiri wa buri cyumweru, mu Tugari 69 tugize Akarere ka Gatsibo hakorwa inteko z’abaturage aho ubuyobozi buganira n’abaturage kuri gahunda za Leta ndetse n’abaturage bakabona umwanya wo kugeza ku buyobozi ibibazo n’ibitekerezo baba bafite.
Zimwe muri gahunda za Leta zigezwa ku baturage zirimo: Iterambere ry’Ubuhinzi n’ubworozi, kubungabunga ibikorwaremezo, kwirinda amakimbirane yo mu muryango, umutekano w’abantu n’ibintu. Ibi byose bifasha abaturage kugira ubumenyi kuri byo no kurushaho gutera imbere mu bikorwa byabo bya buri munsi.
Bamwe mu baturage bavuga ko inteko z’abaturage ari umwanya mwiza Ubuyobozi buganira n’abaturage ndetse bagahanahana ibitekerezo ku ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za leta mu buryo bwihuse zirimo kwishyura ubwisungane mu kwivuza na Ejoheza.
Usibye umunsi wa Kabiri ukorwaho inteko z’abaturage hirya no hino mu tugari tugize Akarere ka Gatsibo, ku wa Gatatu ni umunsi wagenywe n’Ubuyobozi bw’Akarere bwo kwakira abaturage ku biro by’Akarere bafite ibibazo byananiranye mu nzego z’imidugudu, Utugari n’Imirenge ibikabona gukemurirwa ku rwego rw’Akarere.
Buri wa Gatatu guhera saa tatu za mugitondo, ubuyobozi bw’Akarere buri kumwe n’ Itsinda rishinzwe imitangire ya servise no gukurikirana ikemurwa ry’ibibazo by’abaturage bakira bakanakemura ibibazo by’abaturage bagejeje ku buyobozi ntibikemuke.
Kuva mu kwezi kwa 11/2024 kugeza taliki ya 9 Mata 2025, ku biro by’Akarere ka Gatsibo hakiriwe ibibazo by’abaturage 191 birimo 157 byakemuwe, 22 bigikurikiranwa, 5 byoherejwe muri RIB na 4 byagiye mu zindi nzego.