Gatsibo: Inteko z’Abaturage ni umwany mwiza aho abaturage baganira n’Ubuyobozi imbonankubone.
Inteko z’Abaturage ziba buri wa Kabiri wa buri cyumweru ni umwanya mwiza aho abaturage baganira n’Abayobozi mu nzego zitandukanye babagezaho ibyifuzo n’ibibazo bafite kugirango bishakirwe ibisubizo.
Ubu ni ubutumwa bwatanzwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard ubwo yifatanyaga n’abaturage b’Akagari ka Gituza mu Murenge wa Kageyo mu nteko z’Abaturage zabaye taliki ya 15 Nyakanga 2025.
Mu nteko z’abaturage hagaragarizwa ibyifuzo abaturage bafite cyangwa hagatangwa n’ibitekerezo ku cyakorwa ku kintu runaka kibangamiye abaturage; mu nteko kandi hakemurirwa ibibazo by’abaturage kubufatanye n’abaturage baba bafite amakuru kuri icyo kintu.
Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko inteko z’Abaturage ari umwimerere w’uRwanda zikaba n’uburyo bumwe bwo kwegereza Ubuyobozi abaturage.