Gatsibo: Inka 58 zorojwe abaturage batishoboye.

Abaturage bagera kuri 58 bo mu Mirenge ya Murambi, Kageyo na Gasange batishoboye borojwe inka muri gahunda ya Girinka mu rwego rwo kubafasha kwikura mu bukene, ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa 22 Nyakanga 2025.

Izi nka zorojwe abaturage batishoboye, cyakozwe ku bufatanye na Heifer International Rwanda na RDDP2.

Abaturage 58 borojwe inka muri gahunda ya Girinka munyarwanda, barimo 20 mu mu Murenge wa Murambi, 30 bo mu Murenge wa Kageyo na 8 bo mu Murenge wa Gasange. Inka zose uko ari 58 zifite agaciro ka Miriyoni zisaga 69 z’amafaranga y’uRwanda aho inka imwe yaguze 1,200,000 Frw harimo n’ubwishingizi bw’inka mu gihe cy’umwaka umwe.

Kuva gahunda ya girinka munyarwanda yatangira mu Gihugu muri 2006, mu Karere ka Gatsibo hamaze gutangwa inka 24,319 mu gihe mu mwaka ushize w’ingengo y’imari wa 2024/2025 Akarere ka Gatsibo koroje abaturage batishoboye inka 584 kuri 452 zari ziteganyijwe.

Bamwe mu baturage borojwe inka mu Mirenge ya Murambi, Kageyo na Gasange bavuze ko bagiye gutandukana n’ubukene kuko izi nka bahawe bazitezeho byinshi bizatuma ubuzima bwabo buhinduka bugana heza.

Back