Gatsibo: Ingo mbonezamikurire y’abana bato zigera 1,624 zifite abana bazitabira bagera kuri 55,181 mu Karere.

Mu Karere ka Gatsibo hari ingo mbonezamikurire y'abana bato zigera ku 1,624 harimo 1,415 zikorera mu ngo, 165 zikorera mu bigo by’amashuri, 5 z'icyitegererezo na 39 zegerejwe abaturage. Izi ngo mbonezamikurire z’abana bato zifite abana 55,181 n'abarezi bahuguwe bagera ku 5,019 bafasha abana bato umunsi ku wundi.

Ni ubutumwa bwatanzwe kuri uyu wa Kane taliki ya 22 Mutarama 2026, ubwo hasozwaga icyumweru cyahariwe ingo mbonezamikurire y’abana bato ku nsanganyamatsiko igira iti: ‘’ Babyeyi, tugire uruhare mu guteza imbere ingo mbonezamikurire y’abana bato idaheza’’.

Ubwo hasozwaga icyumweru cyahariwe ingo mboneza mikorere y’abana bato, cyasorejwe mu Murenge wa Murambi mu Kagari ka Rwankuba, abana bato bagaragaje ubumenyi bungukiye mu ngo mbonezamikurire y’abana bato.

Kayitesi Christine, umukozi wa Caritas Rwanda yavuze ko iki cyumweru cyahariwe ingo mbonezamikurire y’abana bato wari umwanya mwiza wo kumenya uko abana bacu bitabwaho, imbogamizi zihari ndetse hagashakwa n’ibisubizo byabyo.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mukamana Marceline yashimiye uruhare rw’abafatanyabikorwa bitabiriye iki gikorwa cyahariwe icyumweru cy’ibikorwa by’ingo mbonezamikurire y’abana bato mu Karere kose.

Back