Gatsibo: Ingengo y’imari ivuguruye yiyongereyeho 12.91% ku yatowe muri Kamena

Ingengo y’imari ivuguruye y’Akarere ka Gatsibo yiyongereyeho angana na 12.91% ku yatowe n’Inama Njyanama y’Akarere muri Kamena 2022.

Ibi byagarutsweho kuri iki cyumweru taliki ya 26 Gashyantare 2023 mu nama idasanzwe y’Inama Njyanama y’Akarere yari iyobowe na Sibomana Saidi, Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Gatsibo

Kapiteni Ather Eleazar, Umuyobozi wa Komisiyo y’imari n’iterambere ry’ubukungu mu nama Njyanama y’Akarere ka Gatsibo yagaragaje ko ingengo y’imari ivuguruye y’Akarere ingana na Miriyari 34,997,665,908 avuye kuri 30,993,748,566 z’amafaranga y’u Rwanda yatowe muri Kamena 2022. Ati ‘’ Ingengo y’imari ivuguruye y’Akarere yiyongreyeho 12.91% angana na miriyari 4,003,917,342.

Muri iyi nama kandi, hemejwe umushinga w’amabwiriza agamije gukumira impanuka ziterwa n’amagare arimo atwara abantu n’ibintu mu muhanga ndetse n’ayabantu kugiti cyabo abafasha mu bikorwa bitandukanye.

Mu rwego rwo gukomeza kwagura ibikorwaremezo mu Karere ka Gatsibo, Inama idasanzwe y’Inama Njyanama yemeje ingurane ikwiye y’abaturage 27 bangirijwe imitungo yabo ku nyungu rusange bakaba bagiye kwishyurwa amafaranga angana na miriyoni 23,540,247.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard, yavuze ko iyo ngurane ikwiye ingana n’ahanyujijwe imiyoboro y’amazi ndetse n’imihanda byose bigamije guteza imbere umuturage.

Back