Gatsibo: Inama Njyanama y’Akarere yemeje gahunda y’Iterambere ry’Akarere y’imyaka 5.

Inama Njyanama y’Akarere ka Gatsibo yemeje gahunda y’iterambere ry’Akarere y’imyaka 5 (2024-2029) izajya ivomwamo ibikorwa by’imihigo bya buri mwaka.

Iyi nama yateranye kuwa gatandatu taliki ya 30 Kanama 2025 iyobowe na Sibomana Saidi, Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Akarere ka Gatsibo.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard yifashishije ikoranabuhanga, yavuze ko kugeza ubu kuri gahunda y’imyaka 5 kuri gahunda y’Iterambere ry’Akarere hasigaye imyaka 4 gusa, ati: Turasabwa gukora cyane kandi buri mwaka tuzajya tuvoma ibikorwa by’imihigo kuri iyi gahunda’’.

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Gatsibo yavuze ko iyi gahunda y’iterambere y’imyaka itanu izaba igisubizo ku iterambere ry’abaturage harimo kuzamura ubuhinzi butanga umusaruro uri hejuru burimo; Umuceri, ibigori, Kawa, ibishyimbo ndetse na Soya. Gukwirakwiza amazi ku baturage no guhanga akazi cyane cyane ku rubyiruko.

Muri iyi gahunda, urubyiruko n’abagore bazakomeza guhabwa amahirwe yo guhuzwa n’amahirwe yo kwihangira umurimo no gukoresha neza ikoranabuhanga bigamije kuzamura iterambere n’imibereho neza yabo.

Back