Gatsibo: Inama isanzwe y’Inama Njyanama y’Akarere yateranye ku nshuro ya mbere kuva irahiriye imirimo.
Inama isanzwe y’Inama Njyanama y’Akarere ka Gatsibo yateranye iyobowe na Prezida wayo Sibomana Saidi kuri uyu wa gatandatu taliki ya 4 Ukuboza 2021.
Iyi nama yari igamije kurebera hamwe aho Imihigo y’Akarere ka Gatsibo ya 2021/2022 igeze ishyirwa mu bikorwa,kugaragarizwa itegeko rigenga Akarere no gushyira abajyanama muri za Komisiyo zirimo ubukungu,imibereho myiza,imiyoborere myiza na Komite y’ubugenzuzi(Audit Committee).
Itegeko rigenga Akarere mu ngingo yaryo ya 11 igaragaza ububasha bw’Inama Njyanama y’Akarere ko ishobora guhagarika umujyanama ugaragaweho imyitwarire itanoze ndetse ifite ububasha bwo gushyiraho ibihano byihariye ku bikorwa bitandukanye mu karere.
Ku mikorere y’Inama Njyanama y’Akarere,niyo yemeza ingengo y’imari na gahunda y’ibikorwa by’Akarere bya buri mwaka nkuko bigaragara mu itegeko nomero 065/2021 ryo kuwa 9/10/2021.Inama Njyanama igezwaho ingengo y’imari buri mwaka ishingiye ku byifuzo by’abaturage mu gihe bagaragaza ibyo bifuza ko bazagezwaho n’ubuyobozi uko umwaka utashye.
Inama Njyanama y’Akarere ifite inshingano zo gukurikirana imikorere n’imikoranire y’Akarere n’abafatanyabikorwa bako,itegura ry’imihigo,isinywa ryayo n’ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo y’Akarere.
Muri iyi nama, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard yagaragarije abagize inama Injyanama ishusho y’Akarere n’ Imihigo y’Akarere kahize karimo gushyira mu bikorwa muri uyu mwaka wa 2021/2022.
Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari ya 2021/2022,Akarere ka Gatsibo kahize imihigo 100 irimo 29 yo mu bukungu,55 mu mibereho myiza na 16 yo mu miyoborere myiza ikazatwara amafaranga y’uRwanda angana ma miriyari 27,506,424,799 z’amafaranga y’uRwanda.
Abagize Inama Njyanama biyemeje gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’Imihigo y’Akarere uko ari 100 yose ikeswa ku gihe no gushyira umuturage ku isonga hakemurwa ibibazo afite yifuza ko bibonerwa ibisubizo.