Gatsibo: Imiryango 93 yasezeranye imbere y’amategeko.

Ubwo hasozwaga icyumweru cyahariwe ihame ry’uburinganire cyatangiye kuva taliki ya 9-19 Nzeri 2025, hasezeranye imiryango 93 yabanaga mu buryo butemewe n’amategeko yiyemeza kubana isezeranye.

Ubu bukangurambaga bwari bufite insanganyamatsiko igira iti: ‘’Ihame ry’uburinganire, inking y’imiyoborere myiza n’iterambere ridaheza kandi rirambye’’.

Ubwo hasozwaga iki cyumweru cy’ubukangurambaga ku ihame ry’uburinganire, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard yavuze ibikorwa by’ubukangurambaga ku ihame ry’uburinganire kizakomeza kuko butuma abaturage begerezwa serivise zitandukanye.

Mu cyumweru cyahariwe ihame ry’uburinganire, hakozwemo ibikorwa bitandukanye byo bigamije kumenyesha abaturage ihame ry’uburinganire birimo: Gusezerana imbere y’amategeko, kwiyandikisha mu bitabo by’irangamimerere, gutanga ibiganiro kuri radio bigamije kumenyesha abaturage ubu bukangurambaga n’ibindi.

Icyumweru cyahariwe ibikorwa byo kwimakaza ihame ry’uburinganire cyateguwe n’Intara y’Iburasirazuba kubufatanye n’urwego rw’Igihugu rushinzwe kwimakaza ihame ry’uburinganire/GMO n’Uturere tugize Intara y’Iburasirazuba.

Back