Gatsibo: Imiryango 40 itishoboye yorojwe inka muri gahunda ya Girinka.

Imiryango 40 yo mu Mirenge ya Murambi na Gatsibo itishoboye yorojwe inka muri gahun da ya Girinka Munyarwanda ku bufatanye na Heifer international zifite agaciro ka gasaga miriyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda.

Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatatu taliki ya 30 Nyakanga 2025 aho cyitabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard arikumwe n’intumwa za Heifer international Rwanda ari nabo batanze izi nka.

Abaturage borojwe inka bavuga ko inka borojwe bagiye kuzitaho ndetse biteguye ko zigiye kubahindurira ubuzima. Bazitezeho amata n’ifumbire byose bikazaatuma bava ku ntambwe bari bariho bakajya ku yindi.

Gasana Richard, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo yasabye abaturage borojwe inka muri gahunda ya Girinka munyarwanda kuzifata neza zikazaba imbarutso y’iterambere ry’imibereho myiza yabo.

Gahunda ya Girinka munyarwanda yatangiye muri 2006 itangijwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame igamije kuzamura imibereho y’abaturage batishoboye bakarushaho gutera imbere.

Kuva gahunda ya Girinka yatangizwa mu Rwanda muri 2006, kugeza ubu, mu Karere ka Gatsibo hamaze korozwa imiryango itishoboye 24,417.

Back