Gatsibo: Imihigo y’Akarere 2021/2022 yesejwe ku ijanisha rya 99.1%.

Mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2021/2022, Akarere ka Gatsibo kahize imihigo 99 irimo iy’ubukungu igera kuri 29, imibereho myiza yari 54 no mu miyoborere myiza yari 16 yose hamwe yatwaye ingengo y’imari igera kuri miriyari zasaga 26 z’amafaranga y’uRwanda.

Ubwo ikigo cy’Igihugu cy’ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) cyasuzumaga imihigo y’Akarere ya 2021/2022 kuva taliki ya 15-18 Nyakanga 2022, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard yagaragaje ko Imihigo y’Akarere yesejwe ku kigereranyo cya 99.1%

Imihigo 89 yesejwe kuva ku ijanisha 100% no kuzamura irimo 28 yo mu bukungu,47 mu mibereho myiza  na 14 yo mu miyoborere myiza n’ubutabera.Kuva kuri 99-89.9% hari harimo imihigo 8 harimo 6 yo mu mibereho myiza n’ibiri yo mu miyoborere myiza,kuva kuri 80-89.9% harimo umuhigo umwe gusa n’umuhigo umwe wesejwe ku ijanisha rya 60%.

Imihigo yo mu bukungu uko yari 29 yesejwe ku ijanisha rya 98.6%,54 yo mu mibereho myiza yesejwe kuri 99.3 naho iyo mu miyoborere myiza n’ubutabera igera kuri 16 yesejwe ku kigereranyo cya 99.6%.

Imihigo yo mu bukungu yatwaye ingengo y’imari igera kuri miriyari 12,189,982,781, iyo mu mibereho myiza yatwaye miriyari 14,168,438,269 z’amafaranga y’uRwanda na miriyoni 25,465,342 ku mihigo 16 yo mu miyoborere myiza.

Gasana Richard, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo yahamije ko mu kwesa imihigo bidakorwa n’ubuyobozi bw’Akarere gusa, ahubwo hinjiramo n’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere no kuzamura imibereho myiza y’abaturage.

Mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2021/2022, abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Gatsibo bunganiye ingengo y’imari igera kuri Miriyari 4,778,441,677 z’amafaranga y’uRwanda.

Back