Gatsibo: Imidugudu 5 yasoje kwishyura ubwisungane mu kwivuza bwa 2025/2026.
Imidugudu 5 yo mu Karere ka Gatsibo yasoje kwishyura ubwisungane mu kwivuza bw’umwaka w’ingengo y’imari itaha y’umwaka wa 2025/2026 mu gihe iyindi ikirimo kwihutisha kwishyura 2024/2025.
Iyo midugudu yasoje kwishyura ubwisungane mu kwivuza bw’umwaka utaha wa 2025/2026 binyuze mu bukangurambaga mu baturage batuye iyo midugudu; ‘’Abakuru b’imidugudu yasoje kwishyura bahurira ku ngingo y’ubukangurambaga bakoreye abaturage bayobora kugirango bibumbire mu bibina byo kuzigama no kugurizanya’’.
Ubwo hasozwaga imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa b’Akarere ryari rimaze iminsi 3 rikorerwa mu mudugudu wa Nyarubuye mu Kagari ka Karenge mu Murenge wa Kabarore, hashimiwe imidugudu 5 yashoboye kwesa umuhigo wo kwishyura ubwisungane mu kwivuza bw’umwaka wa 2025/2026.
Imidugudu yashimiwe mu ruhamwe yesheje umuhigo w’ubwisungane mu kwivuza wa 2025/2026 ni: Umudugudu wa Rugarama wo mu Murenge wa Murambi, Umudugudu wa Kagasha wo mu Murenge wa Remera, Imidugudu ya Cyahafi na Munini yo mu Murenge wa Muhura n’Umudugudu wa Rebero wo mu Murenge wa Kabarore.