Gatsibo: Ikipe y’Umurenge wa Murambi mu bagabo yegukanye umwanya wa kabiri mu marushanwa y’Umurenge Kagame Cup ku rwego rw’Intara.

Kuri sitade y’Akarere ka Ngoma habereye amarushanwa y’Umurenge Kagame Cup 2024/2025 ageze ku mukino wa nyuma aho ikipe y’Umurenge wa Murambi ihagarariye Akarere ka Gatsibo yakinnye n’ikipe y’Umurenge wa Kirehe ihagarariye Akarere ka Kirehe.

Aya marushanwa afite insanganyamatsiko igira iti: ‘’Twitabire imikino, twimakaze imiyoborere myiza n’Umuco wo guhiga no kurushanwa’’.

Ikipe y’Umurenge wa Murambi mu bagabo ni ubwa mbere igeze ku rwego rw’Intara mu marushanwa y’Umurenge Kagame cup ihagarariye Akarere ka Gatsibo. Mu myaka 2 yikurikiranya Akarere ka Gatsibo kahagarariwe n’ikipe y’Umurenge wa Ngarama ndetse umwaka ushize wa 2023/2024 yegukanye umwanya wa Kabiri ku rwego rw’Igihugu, icyo gihe yari ihagarariye Intara y’Iburasirazuba.

Aya marushanwa yitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Pudence Rubingiza, abayobozi b’Uturere tugize Intara y’Iburasirazuba, inzego z’Umutekano ku rwego rw’Intara n’Uturere n’abafana benshi baturutse mu Turere twa Gatsibo na Kirehe.

Umukino wahuzaga ikipe y’Umurenge wa Murambi ihagarariye Akarere ka Gatsibo n’Umurenge wa Kirehe, wasoje ikipe ya Kirehe itsinze ibitego 1-1(Penalite 4-3) za Murambi.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Pudence Rubingisa yashimiye amakipe yose yabashije kwitabira amarushanwa y’Umurenge Kagame Cup mu mwaka w’Ingengo y’imari ya 2024/2025, ndetse agaruka ku kamaro k’aya marushanwa ko ari ukwimakaza imiyoborere myiza.

Back