Gatsibo: Ikipe y’Umupira w’amaguru y’Umurenge wa Murambi izakina finale mu marushanwa y’Umurenge Kagame cup ku rwego rw’Intara.

Ikipe y’umupira w’amaguru y’umurenge wa Murambi mu Karere ka Gatsibo yegukanye intsinzi yo kuzakira umukino wa nyuma mu bagabo mu marushanwa y’umurenge Kagame cup 2024/2025 ku rwego rw’Intara y’Iburasirazuba.

Iyi kipe yegukanye intsinzi nyuma yo gutsinda Umurenge wa Gishari mu Karere ka Rwamagana kuri penalite 4-3 za Gishari bityo Murambi ihita ibona itike yo kuzakina umukino wa nyuma ku rwego rw’Intara.

Nyuma y’intsinzi ikomeye y’Umurenge wa Murambi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murambi Ndayisenga Claude yavuze ko bishimiye intsinzi bacyuye mu Murenge wa Murambi by’umwihariko mu Karere ka Gatsibo.

Ati: ‘’ Turishimye cyane ku ntsinzi tubonye, kandi hamwe n’abaturage bacu turizera ko n’umukino wa nyuma tuzawutsinda tugahagararira Intara yacu’’.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mukamana Marceline yavuze ko bishimiye itsinzi y’ikipe y’Umurenge wa Murambi y’abagabo ihesheje akarere ka Gatsibo uyu munsi, ati: ‘’ Turishimye cyane ko tuzakina umukino wa nyuma ku rwego rw’Intara kandi nabwo turizera intsinzi’’.

Back