Gatsibo: Ikipe ya Sunrise yiyeretse abafana bayo mu Murenge wa Ngarama.

Ikipe y’umupira w’amaguru Sunrise FC ihuriweho n’Uturere twa Gatsibo na Nyagatare yasuye abafana bayo bo mu Mirenge ya Ngarama, Gatsibo na Nyagihanga mu rwego rwo kubasura no gusabana nabo.

Iki gikorwa cy’ubusabane hagati ya Sunrise n’abaturage b’Imirenge ya Gatsibo, Ngarama na Nyagihanga cyabaye taliki ya 17 Kanama 2025 kibera mu Murenge wa Ngarama ku nsanganyamatsiko igira iti: ‘’ Sunrise yacu iwacu’’.

Atangiza uyu mukino, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard yavuze iki gikorwa cyahuje ikipe y’amaguru ya Sunrise n’abaturage ari buryo bw’ubusabane ndetse no kwiyereka abafana bayo.

Mu bundi butumwa bwatanzwe n’Umuyobozi w’Akarere yavuze ko ari amahirwe ku buyobozi bw’ikipe ya Sunrise yo kureba impano z’urubyiruko kuburyo bashobora kuvamo abakinnyi beza b’iyi kipe.

Mu mukino wahuje ikipe y’umupira w’amaguru ya Sunrise FC n’abaturage bo mu Mirenge ya Ngarama, Gatsibo na Nyagihanga wasoje Sunrise itsinze ibitego 4-1 cy’urubyiruko rwo mu Karere ka Gatsibo mu Mirenge ya Ngarama, Gatsibo na Nyagihanga. 

Back