Gatsibo: Ikigo cya RFI cyakoze ubukangurambaga kuri serivise gitanga.
Ikigo cy’u Rwanda cy’Ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera (Rwanda Forensic Institute: RFI), cyakoze ubukangurambaga bwo gusobanurira inzego zitandukanye z’Ubuyobozi serivise gitanga, cyatangaje ko kigiye kongera amashami yacyo hirya no hino mu gihugu, ndetse ubu ibihugu 12 byiganjemo ibyo muri Afurika byamaze gutanga ubusabe bwo kubakwamo amashami yacyo. Ibi byatangarijwe mu Karere ka Gatsibo, ubwo hatangizwaga ubukangurambaga bwiswe “Sobanukirwa RFI” 2025”.
Akarere ka Nyagatare ni kamwe mu Turere tugiye kubakwamo ishami ry’iki Kigo cy’u Rwanda cy’ibimenyetso bya gihanga. Abahagarariye inzego zinyuranye muri aka Karere ka Gatsibo bavuga ko ibi bizoroshya inzira zo kumenya amakuru y’uwakoze icyaha kuko iyi serivise izajya iboneka hafi.
Andi mashami ya RFI azashyirwa mu turere twa Kirehe, Rwamagana, Huye, Rusizi, Rubavu, Musanze n’andi mashami yihariye abiri yo ku bibuga by’indege bibiri.
Umuyobozi Mukuru wa RFI Dr. Charles Karangwa, avuga ko ibi biri mu rwego rwo korohereza abakeneye serivise zitangwa n’iki kigo.
Uretse mu Rwanda, ikigo RFI kivuga ko ubu ibihugu 12 byamaze gutanga ubusabe bwo kubakwamo amashami y’iki kigo kandi ngo bizagenda bikorwa uko ubushobozi buzagenda buboneka. Umwaka ushize, ibihugu bigera kuri 49 birimo n’ibyateye imbere byaje gushaka serivise z’iki kigo mu Rwanda. Dr Charles Karangwa, avuga ko ibi ari ikimenyetso gishimangira ko ubutabera bw’u Rwanda bufitiwe icyizere.
Ubu igiciro ku muntu umwe ushaka gupimisha ADN ku buryo butihutirwa ni 89,010 Frw, ibisubizo bikaboneka mu minsi irindwi, mu gihe iyo byihutirwa ushaka kubona ibisubizo mu masaha 24, umuntu umwe yishyura 124,065 Frw.
Kuva mu 2018, ikigo RFI cyafashije mu gukemura ibibazo bisaga ibihumbi 96 hifashishijwe ibimenyetso bya gihanga. Mu minsi iri imbere iki kigo kirateganya imishinga itandukanye irimo, guteza imbere ikoranabuhanga ryo gupima ADN y’umwana ukiri mu nda ndetse na ADN zitari iz’abantu nk’iz’inyamaswa n’ibimera.