Gatsibo: Ikigo cya GS Bihiga cyaraguwe gihabwa ibikewe byose mu burezi.
Ikigo cy’ishuri cya GS Bihiga giherereye mu Mudugudu wa Bihiga mu Kagari ka Kabarore mu Murenge wa Kabarore kikaba gifite abanyeshuri 1,864 barimo 1,039 bo mu mashuri abanza, 668 mu yisumbuye n’incuke zigera ku 157. Mu mashuri abanza habarurwa abakobwa 490 n’abahungu 549, mu mashuri yisumbuye harimo abakobwa 391 n’abahungu 277.
Ikigo cy’amashuri cya GS Bihinga gifite ikiciro rusange n’amashami abiri arimo: PCB (Physics, Chemistry & Biology) na LFK bisobanuye igifaransa, igiswahili n’ikinyarwanda.
Mukiza Prosper, Umuyobozi w’ishuri rya GS Bihinga avuga ko kuva Akarere kabongereye ibyumba by’amashuri ndetse n’izindi nyubako byazamuye ireme ry’uburezi ndetse ikibazo cy’ubucucike kirakemuka. Ati: ‘’ Cyera twari dufite ikibazo cy’ubucucike mu ishuri kandi kubera ibyumba by’amashuri twari dufite byari bigufi bigatuma haba ubushyuhe bwinshi, abana ntibige neza ariko ubu iki kibazo cyarakemutse’’.
Kuri iri shuri, mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2023/2024- 2025 ryaraguwe hubakwa inyubako y’ubuyobozi bw’ikigo ifite ibyumba 5 by’ubuyobozi bukoreramo, Labaratwari ifite ibyumba 3, icyumba cy’aho abarimo bategurira amasomo (Teacher resource center), ibyumba 3 by’amashuri y’incuke, icyumba cy’umukobwa, icyumba abanyeshuri bafatiramo amafunguro, ikigega cy’amazi kinini cya metero kibe 1000 kibika amazi n’ubwiherero bufite ibyumba 26 birimo iby’amakobwa 12, abahungu 12 n’amafite ubumuga 2.
Ibikorwa byo kwagura ikigo cy’ishuri rya GS Bihinga bwatwaye ingengo y’imari isaga Miriyari imwe n’miriyoni Magana cyenda z’amafaranga y’uRwanda(Miriyari 1.9 Frw).