Gatsibo: Ikibazo cy’inda ziterwa abangavu kirimo gushakirwa igisubizo kirambye.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo ku bufatanye n’izindi nzego bwahagurukiye ikibazo cy’inda ziterwa abangavu z’imburagihe kikigaragara muri aka Karere kugirango zicike burundu.
Ni ubutumwa bwatanzwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard ubwo yakiraga Senateri Usta Kaitesi, akaba na Perezida wa Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere muri Sena y’uRwanda.
Senateri Usta Kaitesi yasuye Akarere ka Gatsibo mu gikorwa cyo gukurikirana no gusuzuma ikibazo cy’abangavu baterwa inda z’imburagihe. Ku ikubitiro yaganiriye n’ibyiciro bitandukanye by’Ubuyobozi kugirango hafatwe ingamba zo gukemura burundu iki kibazo.
Zimwe mu ngamba zagaragajwe n’Ubuyobozi bw’Akarere mu gukemura burundu ikibazo cy’inda ziterwa abangavu, ni ukwigisha abana b’abakobwa mu gihe cy’ibiruhuko by’amashuri guhorana ijambo ‘’Oya’’ ndetse no kuvugiriza induru abagabo bashaka kubashuka bifuza kwangira ejo hazaza habo.
Nyuma y’Inama yahuje Senateri Usta Kaitesi, Ubuyobozi bw’Akarere n’inzego z’Umutekano basuye Umurenge wa Rwimbogo baganira n’ibyiciro bitandukanye ku rwego rw’Umurenge mu rwego rwo kurushaho gufata ingamba zo gukemura burundu ikibazo cy’abangavu baterwa inda z’imburagihe.