Gatsibo: Ikibazo cy’ihohotera rishingiye ku gitsina n’icuruzwa ry’abantu cyarahagurukiwe.

Mu Karere ka Gatsibo, Ikibazo cy’ihohotera rishingiye ku gitsina n’icuruzwa ry’abantu cyarahagurukiwe kugirango gishakirwe igisubizo kirambye mu rwego rwo gukomeza kubungabunga umutekano w’abaturage.

Ni ubutumwa bwatanzwe n’Umuyobozi w’U rwegorw’Igihugu rw’ubugenzacyaha/RIB mu Karere ka Gatsibo MUGABE Emmanuel ubwo hatangizwaga ubukangurambaga bw’iminsi 16 yo kurwanya no gukumira ihohotera rishingiye ku gitsina. Yavuze ko ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko icuruzwa ry’abantu ryibanda ku bafite imyaka iri hagati ya 18-30 y’amavuko’’.

Uyu muyobozi yakanguriya abaturage kwirinda gushukwa n’abantu babaeshya ko bazabaha akazi, kubashakira amashuri yo kwigamo n’ibindi hanze y’Igihugu.

Ubu butumwa kandi, bwatanzwe mu bigo by’amashuri atandukanye mu Karere ka Gatsibo mu rwego rwo kubakangurira kwirinda ibishuko byatuma ubuzima bwabo bujya mu kaga.

Ubwo yaganiraga n’abanyeshuri ba Gabiro High School riherereye mu Murenge wa Kabarore, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard yasabye urubyiruko kwirinda amakuru y’ibihuha bibizeza ibikomeye, ati: ‘’Ndabasaba ko mwakwirinda abantu bifuza kubashora mu ngeso mbi kandi ndabasaba gutanga amakuru ku gihe kugirango ibyo bibazo bikumirwe.

Back