Gatsibo igwije imbuto, ni umwimerere w’Akarere ka Gatsibo.
Gatsibo igwije imbuto ni umwimerere w’Akarere ka Gatsibo igamije gukwirakwiza imbuto hirya no hino mu bigo bya Leta ndetse no mu ngo z’abaturage hagamijwe gukemura ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira.
Iyi gahunda yaturutse mu gitekerezo cy’abagize Inama Njyanama y’Akarere ka Gatsibo nyuma yo kubona ikibazo cy’ibura ry’imbuto hirya no hino mu Karere ndetse n’izibonetse zikaba zagura umugabo zigasiba undi.
Mu myaka 3 ishize, Inama Njyanama y’Akarere ka Gatsibo yemeje gahunda ya Gatsibo igwije imbuto yatangiriye mu bigo bya Leta, ibyigenga ndetse iyi gahunda ikaba yarakomereje mu ngo z’abaturage.
Akarere ka Gatsibo kakanguriye abaturage gutera nibura ibiti by’imbuto 3 mu rwego rwo kugira imbuto muri buri rugo.
Kugeza ubu, mu Karere ka Gatsibo hamaze guterwa ibiti by’imbuto hirya no hino mu bigo bya Leta, ibyigenga no mu ngo z’abaturage bigera ku bihumbi 44,673.
Mu rwego rwo kubungabunga ibiti by’imbuto muri gahunda ya Gatsibo igwije imbuto, muri mukozi mu bigo bya Leta n’ibyigenga yateye igiti ndetse akagira n’inshingano zo kugikurikirana kugeza cyeze.