Gatsibo igwije imbuto ije ari igisubizo ku ibura ry’imbuto ziribwa.
Kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 29 Ukwakira 2022, mu mirenge 14 igize Akarere ka Gatsibo hakozwe umuganda rusange usoza ukwezi kwa 10/2022.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutabera akaba n’imboni ya Guverinoma mu Karere ka Gatsibo Amb.Solina Nyirahabimana, abagize Inama Njyanama y’Akarere n’inzego z’Umutekano bifatanyije n’Abaturage b’Umurenge wa Kabarore gutera ibiti by’imbuto.
Muri uyu muganda kandi, hatangijwe gahunda yiswe ‘’ Gatsibo igwije imbuto’’ igamije gutera ibiti by’imbuto ziribwa ku nyubako z’ubuyobozi, insengero,ibigo by’amashuri no ku mihanda.
Gahunda ya Gatsibo igwije imbuto y’Akarere ka Gatsibo ije gukemura ikibazo cy’ibura ry’imbuto ziribwa mu Karere aho zibonetse zikagurishwa ku giciro cyo hejuru.
Perezida w’Inama Njyanama Sibomana Saidi yavuze ko Gatsibo Igwije imbuto izakemura ikibazo cy’imirire mibi mu bana bato, gufasha bazikeneye kwa muganga ndetse n’abaturage kuzibona hafi yabo.
Gasana Richard, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo yavuze ko ibiti byatewe bizakomeza gukurikiranwa kugirango bikure neza, ati’’ Ibi biti byatewe ku nyubako z’ubuyobozi,ku mashuri,insengero no kumihanga bizacungwa neza kugirango bizatange umusaruro.
Ibiti byatewe mu busitani bw’Akarere ka Gatsibo bizakurikiranwa n’abakozi ku giti cyabo aho buri mukozi afite igiti yateye kandi niwe uzakomeza gukurikirana imikurire yacyo, ati’’ Buri mukozi w’Akarere kugeza ku kagari yacukuye umwobo wo guteramo igiti cy’imbuto, none uyu munsi bateye ibiti ubu rero igikurikiyeho nugukomeza kubibungabunga neza.
Ku ikubitiro muri gahunda ya Gatsibo igwije imbuto, mu Karere ka Gatsibo hatewe ibiti by’imbuto ziribwa bigera ku bihumbi mirongo itatu n’umunani (38,000).
Mu butumwa yahaye abaturage b’Umurenge wa Kabarore, Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ubutabera akaba n’imboni ya Guverinoma muri aka Karere Amb.Solina Nyirahabimana yasabye abaturage kugira umuryango utekanye ufite indangagaciro z’umuco Nyarwanda hirindwa amakimbirane.
Mu bundi butumwa bwahawe abaturage muri gahunda y’ubwisungane mu kwivuza, Ejoheza, kwirinda no gukumira ibyorezo birimo Covid19 na Ebola,isuku,umutekano no kwirinda no gukumira ihohoterwa.