Gatsibo: Igihingwa cya Kawa cyazamuye ubukungu bw’abaturage.
Abaturage b’Akarere ka Gatsibo bahinga Kawa bavuga ko ari igihingwa cyiza kandi bitakubuza gukora indi mirimo ibyara inyungu yaba akazi ka Leta cyangwa indi mirimo y’abikorera.
Utumabahutu Leonard, ni umuturage wo mu Murenge wa Muhura akaba umuhinzi wa Kawa avuga ko guhinga kawa ari igikorwa cyiza cy’iterambere cyizana amafaranga mu baturage, kuko kawa isaba abakozi kuva itewe kugeza ku musaruro, ubwo rero murumva ko kawa itanga akazi ku baturage.
Ati: ‘’ Guhinga kawa ni uguhitamo neza kuko igira amafaranga, ubu abahinzi bayo dufite amafaranga kabisa’’.
Abahinzi ba kawa bo mu Murenge wa Muhura baganira n’Umuyobozi w’Akarere bavugaga ko bameze neza kubera umusaruro wa Kawa kandi ko babonye amafaranga ubu bakaba bameze neza.
Bamwe mu baturage bahinga kawa bavuga ko, ku gusarura ikiro kimwe bagitangaho amafaranga 100 ku mukozi kandi hari abaturage bashobora gusarura ibiro 50 bagacura ibihumbi 5000 by’amafaranga y’uRwanda ku munsi.
Abahinzi ba kawa bavuga ko ubu igiciro cya kawa ku kiro ari amafaranga Magana arindwi ( 700) kandi bakaba bashimira Leta ko yabazaniye inganda hafi zitunganya umusaruro wa Kawa, kugeza ubu mu Karere ka Gatsibo hari inganda zitunganya umusaruro wa kawa 19.