Gatsibo: Igenamigambi rishingiye ku muturage ryihutisha iterambere.

Igenamigambi rishingiye ku muturage ryihutisha iterambere ry’Akarere biturutse ku byifuzo n’ibitekerezo bitangwa n’abaturage bifuza ko bishyirwa mu igenamigambi ry’Akarere rya buri mwaka ndetse bigashyirwa mu mihigo.

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa 14 Ukwakira 2025 ubwo hatangizwaga ukwezi kwahariwe uruhare rw’abaturage mu igenamigambi rya 2026/2027 ku nsanganyamatsiko igira iti: Igenamigambi rishingiye ku muturage, umusingi w’Iterambere rirambye’’. 

Iki gikorwa cyatangirijwe mu nteko z’abaturage zo kw’itariki 14 Ukwakira 2025, ku rwego rw’Akarere cyatangirijwe mu Kagari ka Butsetsa mu Murenge wa Kageyo, cyitabiriwe n’Ubuyobozi bw’Akarere, intumwa za Minisiteri y’Ubutegeysi bw’Igihugu n’abafatanyabikorwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard yavuze ko uruhare rw’abaturage mu gutegura igenamigambi byihutisha iterambere ry’Umuturage kuko aba yagize uruhare mu guhitamo bimukorerwa.

Bimwe mu byifuzo abaturage bagaragarije ubuyobozi bifuza ko byashyirwa mu igenamigambi ry’umwaka w’ingengo y’imari ya 2026/2027 birimo: Amashanyarazi, amazi, kubakirwa imihanda, amavuriro mato hirya no hino mu Karere no kongera ibyumba by’amashuri hirya no hino mu Mirenge.

Back