Gatsibo: Icyumweru cyahariwe serivise z’Ubutaka cyagize umusaruro ku baturage.
Icyumweru cyahariwe serivise z’Ubutaka mu Karere ka Gatsibo cyagize umusaruro ku baturage bari bujuje ibisabwa ku mpapuro zasabaga ibyangombwa bya burundu by’ubutaka.
Ni igikorwa cyatangiye kuva taliki ya 4-8 Kanama 2025 cyari kigamije kwegereza abaturage serivise z’ubutaka.
Muri iki cyumweru cyahariwe gutanga serivise z’ubutaka zitandukanye, hakiriwe amadosiye 901 harimo ayujuje ibisabwa yashyizwe muri sisitemu zigera kuri 408, ibyangombwa bigera kuri 205 byarakozwe bitwara na banyirubutaka naho impapuro zigera kuri 493 ntizari zujuje ibisabwa.
Musabyimana Jeanne, ni umuturage wo mu Kagari ka Marimba mu Murenge wa Kabarore, niwe wahawe serivise z’ubutaka bwa mbere agahita abona icyangombwa cye cy’ubutaka, ati: Nari maze iminsi nshaka icyangwombwa cy’ubutaka bwacu ariko uyu munsi naje mbona serivise nziza mpita ngitahana, ndishimye cyane’’.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo buvuga ko icyumweru cyahariwe serivise z’ubutaka cyatangiye kuva taliki ya 4-8 Kanama 2025 bwavuze ko cyari kigamije gufasha abaturage kubona serivise z’ubutaka harimo no kubona ibyangombwa by’ubutaka ako kanya.