Gatsibo:Icyumba cy’ikoranabuhanga(smart classroom) gifasha abanyeshuri gukora ubushakashatsi.
Icyumba cy’ikoranabuhanga kizwi nka ’’ smart classroom’’ kimaza kugaragaza umusaruro ku banyeshuri bo mu mashuri yisumbuye mu gukora ubushakashatsi ku masomo baba bifuza kwiyunguraho ubumenyi.
Ibi byagaragajwe n’abanyeshuri ba Gatsibo TVET school riherereye mu murenge wa Gatsibo ryigisha imyuga n’ubumenyangiro, kuri uyu wa 23 Nzeri 2019 ubwo hatangizwaga ubukangurambaga ku ireme ry’uburezi bwataguwe na Minisiteri y’uburezi ku nshuro ya mbere muri 2019/2020 no ku nshuro ya 6 kuva iyi gahunda yatangizwa.
Ubu bukangurambaga bufite insanganyamatsiko igiriti ‘’Umwarimu witabira umurimo,ufite imyigishirize inoze ni ipfundo ry’uburezi bufite ireme’’ buzamara iminsi 10 kuwa 23 Nzeri kugeza taliki 4 Ukwakira 2019 aho mu Karere ka Gatsibo buzakorerwa mu bigo by’amashuri 30 birimo abanza,ayisumbuye,imyuga n’ubumenyangiro.
Ku ikubitiro,mu Karere ka Gatsibo ubukangurambaga bwakorewe mu bigo bitandukanye birimo Gatsibo TVET School, EFA Nyagahanga TVET biherereye mu murenge wa Gatsibo na Gishikiri giherereye mu Murenge wa Nyagihanga.
Umuyobozi w’ishuri rya Gatsibo TVET School yavuze ko icyumba cy’ikoranabuhanga gifasha abanyeshuri gukora ubushakashatsi ku masomo bigishwa mu rwego rwo kurushaho kwiyungura ubumenyi
Dr Martin Ntawubizi,intumwa ya minisiteri y’uburezi yavuze ko ubu bukangurambaga ku ireme ry’uburezi bugamije gufasha ibigo by’amashuri cyane cyane abarezi mu kwimakaza ireme ry’uburezi mu Rwanda.
Umuyobozi w’Ikigo cya EFA Nyagahanga TVET Dusabimana Innocent yavuze ko ubu bukangurambaga buzabafasha kuzamura ireme ry’uburezi,bakosora ibyo batakoraga neza.Ikigo cya EFA Nyagahanga cyatangiye mu mwaka 1976 gishingiye kuri Kiliziya Gaturika kiba kigisha gutunganya umusaruro,ubuvuzi bw’amatungo n’ubuhinzi.