Gatsibo: Ibyumba by’Amashuri byubatswe bizafasha kuzamura ireme ry’uburezi no gukemura ikibazo cy’ubucucike mu ishuri.
Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2024/2025, mu Karere ka Gatsibo hubatswe ibyumba by’amashuri bishya 18 n’ubwiherero 212 bizafasha gukomeza kuzamura ireme ry’uburezi no gukemura ikibazo cy’ubucucike mu ishuri.
Hasanwe kandi ibyumba by’amashuri 75 hirya no hino mu Karere byari bishaje bitajyanye n’Igihe ku buryo abana babyigiramo ndetse hubakwa ibyumba by’umukobwa 6 hirya no hino ku bigo by’amashuri.
Mu mwaka ushize w’ingengo y’imari wa 2024/2025, haguwe ibigo bya TTC Kabarore na GS Bihinga bishyirwa ku rwego rwiza bifasha ubuyobozi bw’ishuri kubona aho bukorera hisanzuye ndetse n’abanyeshuri babona aho bigira heza, aho kurara ndetse na sale yo kuriramo.
Mu Karere ka Gaysibo hari ibigo by’amashuri bigera kuri 202 birimo ibya Leta 86, ibigo 62 bifashwa na Leta kubw’amasezerano na 54 byigenga.