Gatsibo: Ibyiciro bitandukanye by’Ubuyobozi byasabwe kuba mu Mudugudu utarangwamo icyaha.

Kuri uyu wa Kabiri, mu Mirenge 4 y’Akarere ka Gatsibo hakozwe ubukangurambaga bwateguwe n’Akarere bwo kuganira n’ibyiciro bitandukanye by’Ubuyobozi byatowe n’abaturage guhera ku Mudugudu, Akagari n’Umurenge.

Ubu bukangurambaga bufite insanganyamatsiko igira iti: ‘’ Umutekano, iterambere n’imibereho myiza by’Umuturage biri mu bubasha bwacu’’.

Abayobozi mu byiciro bitandukanye byatowe byahawe amahugurwa hagamijwe kubungabunga iterambere n’imibereho myiza by’abaturage. Ku rwego rw’Umudugudu hari ibyiciro bitandukanye by’Ubuyobozi birenga 22 bifite abayobozi basaga 100.

Inzego z’ibanze ni inzego za Leta zegerejwe abaturage zishinzwe kugeza ku baturage serivise za Leta no kubafasha kwihutisha iterambere n’imibereho myiza ryabo. Izi nzego zigizwe n’Umudugudu, Akagari, Umurenge n’Akarere; zishyirwaho n’iteka rya Perezida NO  001/01 ryo ku wa 06/02/2023 ryerekeye Umurenge, Akagari n’Umudugudu naho Akarere gashyirwaho n’itegeko rya Perezida No 065/2021 ryo ku wa 09/10/2021 rigenga Akarere.

Akarere rirwo rwego rukuru rw’ibanze, akaba ari nako gafite ubuzimagatozi kayobora kakanagira inama inzego zose ziri mu ifasi yako.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard yakanguriye abayobozi batowe mu byiciro bitandukanye gushyira umuturage ku isonga kandi agatura mu mudugudu uzira icyaha.

Nyirarukundo Chantal, Umukuru w’Umudugudu wa Rebero mu Kagari ka Marimba mu Murenge wa Kabarore yavuze mu Mudugudu ayobora abaturage bamaze kwishyura ubwisungane mu kwivuza bwa 2025/2026 akaba yaranabihembwe, kugeza ubu ahamya ko batangiye kwishyura ubwisungane mu kwivuza bw’umwaka wa 2026/2027.

Back