Gatsibo: Ibitaro bya Ngarama mu isura nshya.
Iyo usuye ibitaro by’Akarere bya Ngarama uhabona umuturirwa w’igorofa rihuzuye ry’icyitegererezo rigaragaza ibitaro bya Ngarama mu isura nshya.
Iyo urebye inyubako z’ibitaro bya Ngarama ubona zarubatswe cyera zikaba zishaje zikenewe gusanwa kugirango zijyane n’igihe ndetse haboneke ahantu hagutse hatangirwa serivise ku baturage bagana ibitaro.
Kugeza ubu, inzu y’ibariro irimo kubakwa mu bitaro bya Ngarama yararangiye (Phase 1) ubu hagiye kubakwa indi nzu y’icyitegererezo izashyira ku isonga ibitaro by’Akarere bya Ngarama.
Iyi nzu ihuzuye, ni inzu yagenewe serivise z’ababyeyi(Materinete) ndetse n’izindi serivise abagore bakenera.
Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Ngarama buvuga ko bakoreraga mu nyubako ntoya aho usanga ababyeyi batisanzura mu gihe baje kwisuzumisha inda, abaje kubyara ndetse n’abamaze kwibaruka.
Kugeza ubu, mu bitaro bya Ngarama huzuye inzu y’ibyariro nziza aho serivise za materinete zizajya zikorera. Iyi nzu iyuzuye itwaye ingengo y’imari isaga miriyari 4 na miriyoni 565 z’amafaranga y’uRwanda ikaba yarubatswe ku bufatanye bwa MINEMA binyuze mu mushinga Jyambere uterwa inkunga na banki y’Isi.