Gatsibo: Ibitaro bya Ngarama birimo kwagurwa hubakwa inzu y’ibyariro igezweho.

Ibitaro by’Akarere bya Ngarama birimo kwagurwa hubakwa inzu y’ibyariro igezweho izajya yakira abagore baje kubyara n’izindi serivise zigenderaho.

Iyo urebye inyubako z’ibitaro bya Ngarama ubona zarubatswe cyera zikaba zishaje zikenewe gusanwa kugirango zijyane n’igihe ndetse haboneke ahantu hagutse hatangirwa serivise ku baturage bagana ibitaro.

Kugeza ubu, inzu y’ibariro irimo kubakwa mu bitaro bya Ngarama igeze ku ijanisha rya 85.9 %, bikaba biteganyijwe ko izaba yuzuye mu isozwa ry’umwaka  w’ingengo y’imari ya 2024/2025.

Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Ngarama buvuga ko bakoreraga mu nyubako ntoya aho usanga ababyeyi batisanzura mu gihe baje kwisuzumisha inda, abaje kubyara ndetse n’abamaze kwibaruka.

Kugeza ubu, mu bitaro bya Ngarama hagiye kuzura inzu y’ibyariro nziza aho serivise za materinete zizajya zikorera yubatswe binyuze mu Mushinga Jya Mbere ukorera muri Minisiteri ishinzwe ibikorwa by'Ubutabazi (MINEMA) uterwa inkunga na Banki y'Isi. Iyi nzu izuzura itwaye ingengo y’imari isaga miriyari 4 na miriyoni 565 z’amafaranga y’uRwanda.

 

Back