Gatsibo: Ibitaro bya Kiziguro byahawe ibikoresho byongerera umwuka abarwayi ba Covid19
Kubufatanye n'Umufatanyabikorwa Harmonious Initiatives, Ibitaro bya Kiziguro byashyikirijwe ibikoresho by'ubuvuzi 13 birimo ibyongerera umwuka abarwayi bwa Covid19 n'ibikoreshwa mu butabazi bw'ibanze(Chariot d'Urgence) bifite agaciro gasaga Miriyoni 15.5 z'Amafaranga y'uRwanda.
Ibi bikoresho by’ubuvuzi byatanzwe kuri uyu wa gatanu taliki ya 12 Ugushyingo 2021 na Harmonious Initiatives ikorera mu gihugu cy’ubufaransa.
Umuyobozi wa Harmonious Initiatives Nadine Jonglez de Ligne yavuze ko yishimiye kugira uruhare mu iterambere n’imibereho myiza y’abaturage mu Rwanda,ati’’Ntabwo tugomba kwibagirwa iwacu ahubwo tugomba kugira uruhare mu buvuzi bw’abaturage bacu’’.
Dr Vedaste Mbayire,Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Kiziguro yavuze ko ibikoresho bahawe bizabafasha guhangana n’indwara z’ubuhumekero zirimo n’icyorezo cya Covid19.Mbere yuko haboneka izi mashine kabuhariwe zitanga umwuka ku barwayi ibitaro bya Kiziguro byajyaga bikoresha bomboni ariko rimwe na rimwe zigashiramo umwuka ugasanga byagira ingaruka ku murwayi ariko izi ntizishiramo umwuka.
Umuyobozi w'ishami ry'Ubuzima mu Karere ka Gatsibo yashimye uruhare rw'Umufatanyabikorwa Harmonious Initiatives ku nkunga yahaye Ibitaro bya Kiziguro mu rwego rwo gukomeza kuzamura ishusho nziza n'imitangire ya Service muri ibi bitaro.Ibitaro bya Kiziguro ni ibya Kiriziya Gaturika bifatanya na Leta kubw'amasezerano.
Ibitaro bya Kiziguro byakira abaturage ibihumbi 400 mu kwezi bagana ibitaro aho bireberera ibigo nderabuzima 11/19 biri mu mirenge 10 kuri 14 igize Akarere ka Gatsibo.Akarere ka Gatsibo gafite ibitaro 2 birimo ibya Kiziguro na Ngarama bifite ibigo nderabuzima 19.