Gatsibo: Ibiro by’Umurenge wa Gitoki mu isura nshya
Iyo utembereye mu Murenge wa Gitoki uhasanga ibikorwa bitandukanye by’ubuhinzi n’ubworozi biteza imbere abaturage b’uyu murenge, ukaba wiganjemo igihingwa cy’urutoki, kawa ndetse n’ibigori.
Kubera ubuyobozi bwiza bwegera abaturage, bwagize igitekerezo cyo kuvugurura ibiro by’Umurenge wa Gitoki bitandirwamo serivise zitandukanye ku baturage ariko ugasanga nta bwisanzure bwari buhari mbere y’uko ibi biro bivugururwa kubera ko byari bitoya bigatuma habaho kubangamirwa ku batanga serivise ndetse nabayihabwa.
Mu mwaka ushize w’ingengo y’imari wa 2024/2025, Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gitoki ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bawo ndetse n’abaturage muri rusange bavuguruye ibiro by’Umurenge bishyirwa ku rundi rwego bituma imitangire ya serivise inoga.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitoki Rugengamanzi Steven avuga ko mbere bataravugurura ibiro by’umurenge wasangaga abakozi 4 bakorera mu cyumba kimwe bigatuma hagaragara umubyigano bikabangamira imitangire ya serivise, ati: ‘’Wasangaga abakozi 4 bari mu cyumba kimwe, buri mukozi yabona umukiriya ungasanga bamwe babuze aho kwicara bamwe bagategereza abandi ko basoza kugirango nabo bakire ababagana, twatekereje kuvugurura ibiro by’umurenge, aho ubu abakozi 2 basangira ibiro bimwe kandi ugasanga bisanzuye’’.
Steven Rugengamanzi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitoki avuga ko ibiro by’Umurenge byavuguruwe kubufatanye n’abafatanyabikorwa ndetse n’abaturage bacye hakurikijwe ubushobozi bwa buri umwe.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gitoki buvuga ko kuba ibiro by’Umurenge byaravuguruwe bigashyirwa ku rundi rwego bizafasha kurushaho gutanga serivise nziza ku baturage kandi itangirwe ahantu heza.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gitoki bushimira ubufatanye bukomeje kuranga abaturage b’Uyu murenge mu ruhare bagira mu bikorwa bitandukanye biteza imbere umuturage ndetse bakaba baragize uruhare mu gusana ibiro by’Utugari 2 ndetse n’Umurenge.
Igikorwa cyo gusana ibiro by’Umurenge wa Gitoki cyatwaye ingengo y’imari isaga miriyoni 7 z’amafaranga y’u Rwanda yatanzwe n’abafatanyabikorwa batandukanye ndetse n’uruhare rw’abaturage.
Umurenge wa Gitoki ugize n’Utugari 6, imidugudu 57, amasibo 388 ukaba utuwe n’abaturage ibihumbi 43,200.