Gatsibo: Ibiro by’Akagari ka Kanyangese byubatswe n’Abaturage binyuze mu gikorwa cy’ Muganda.

Ibiro by’Akagari ka Kanyangeze gaherereye mu Murenge wa Rugarama byubatswe n’Abaturage binyuze mu Muganda.

Ni igikorwa cyahizwe n’Umurenge wa Rugarama cyo gusana ibiro by’Akagari ka Kanyagese nk’igikorwa cy’indashyikirwa cy’umuganda cyakozwe mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2024/2025.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugarama Gisagara Mukayiranga Edith ahamya ko umuganda ari igikorwa cy’indashyikirwa kuko iyi gahunda icyemura ibibazo byinshi by’abaturage hatiriwe hashyirwamo ingengo y’imari iba yarateganyijwe na Leta.

Ati: ‘’ Mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2024/2025, binyuze mu byifuzo by’Abaturage basabaga ko havugururwa cyangwa hakubakwa ibiro bishya by’Akagari ka Kanyangese kuko ibyari bihari bitari bijyanye n’igihe kandi bishaje. Kubera ko tutari dufite ingengo y’imari y’icyo gikorwa, twakoresheje umuganda w’abaturage urimo ibikorwa by’amaboko ndetse n’ubwitange bwabo mu bikoresho none ubu abaturage basabira serivise ahantu asobanutse’’.

MUKADUSABE Dinah, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kanyangese ndetse na NIYONZIMA Jean Claude umukozi ushinzwe imibereho myiza, iterambere n’ubukungu ( SEDO) mu Kagari ka Kanyangese bavuga ko bakoreraga mu biro bishaje kandi hato bigatuma batisanzura mu mitangire ya serivise ariko ubu ibiro bishya by’Akagari bigizwe n’ibyumba 4 ku buryo bisanzura neza.

Ibiro by’Akagari ka Kanyangese byubatswe  nk’igikorwa cy’indashyikirwa cy’umuganda cyatoranyijwe n’Umurenge wa Rugarama, ibi biro by’Akagari byuzuye bitwaye asaga miriyoni 8 z’amafaranga y’uRwanda zivuye mu baturage.

Back