Gatsibo: Ibibazo by’abaturage byakiriwe muri 2024/2025, byakemuwe ku ijanisha rya 98.4%.

Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2024/2025, mu Karere ka Gatsibo hakiriwe ibibazo by’abaturage bigera ku 1,056 abaturage bagejeje ku buyobozi haba ku Kagari, Umurenge ndetse n’Akarere.

Mu bibazo by’abaturage byakiriwe kuva muri Nyakanga 2024 kugeza muri Kamena 2025 bigera ku 1,056 hakemutse ibigera ku 1,040 bingana n’ijanisha rya 98.4%.

Gahunda yo kwakira, gusesengura no gukemura ibibazo by’abaturage igamije gushyira umuturage ku isonga, aho umuturage atagomba guheranwa n’ikibazo ahubwo aba kwiye kukigeza ku nzego z’ubuyobozi kugirango gishakirwe igisubizo.

Aya makuru yatanzwe n’Ubuyobozi bw’Akarere kuri uyu wa Gatatu taliki ya 12 Kanama 2025, ubwo itsinda ry’abakozi ba Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu/MINALOC yasuraga Akarere ka Gatsibo bagamije gusuzuma ibikorwa bitandukanye by’umuganda, inteko z’abaturage, imicungire y’abakozi, imikorere y’amakoperative y’abantu bafite ubumuga ndetse n’ibikorwa by’isuku n’isukura.

Mu bibazo by’abaturage byakiriwe n’ibyakemutse mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2024/2025, hagaragara ko hasigaye ibibazo 16 byoherejwe mu nzego zisumbuye ku Karere kugirango bishakirwe ibisubizo.

Back