Gatsibo: Hubatswe inzu 3 z’ibyariro ku bigo nderabuzima bya Kabarore, Kageyo na Rwimitereri.

Mu mwaka w’Ingengo y’imari wa 2024/2025, mu Karere ka Gatsibo ku bigo nderabuzima 3 birimo: Kabarore, Kageyo na Rwimitereri hubatswe inzu z’ibyariro zatangiye gufasha abagore batwite ndetse n’abaje kubyara kubona serivise nziza kandi zihuse.

Uwizeyimana Kellen, ni umuturage wo mu Kagari ka Kabarore mu Murenge wa Kabarore avuga ko yaje ku kigo nderabuzima cya Kabarore kwisuzumisha inda, ahamya ko inzu y’ibariro bubakiwe yatangiye kubafasha guhabwa serivize nziza kandi zihuse. Ati: Ubundi twajya tuba turi kumwe n’abandi barwayi, tugafatira hamwe inomero ugasanga rimwe na rimwe umugore waje kwisubumisha inda bikiri ibanga kuri we ugasanga abandi bahahuriye barabimenye kandi igihe cyitaragera ariko ubu iyi nzu izafasha ababyeyi kuvurirwa ahantu hisanzuye h'ibanga hafite isuku ihagije kandi tukavurirwa ahatwenyine’’.

Umuyobozi w’Ikigo nderabuzima cya Kabarore Gatsinzi Francois avuga ko wasangaga abagore baje gushaka serivise zo kwisuzumisha inda, kuboneza urubyaro ndetse n’abaje kubyara twabakiriraga ahantu hato bigatuma tutanoza serivise neza, ariko ubu twabonye inzu yihariye kandi yisanzuye ku buryo serivise zihatangirwa zabaye nziza cyane.

Inzu 3 z’ibyariro zubatswe ku bigo nderabuzima bya Kabarore, Kageyo na Rwimitereri zuzuye itwaye amafaranga y’uRwanda asaga Miriyoni 500 harimo n’ibikoresho nkenerwa muri serivise.

Back