Gatsibo: Hubatswe imiyoboro y’amazi ifite uburebure bwa kirometero 145.
Mu rwego rwo kwegereza amazi meza abaturage bo mu Karere ka Gatsibo, hubatswe imiyoboro y’amazi itandukanye ifite uburebure bwa Kirometero 145 n’amavomo mashya 106 kuri iyo miyoboro.
Ibi bikorwaremezo byagezweho mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2024/2025 mu rwego rwo kwegereza abaturage amazi meza.
Habimana Emmanuel, ni umuturage wo mu Kagari ka Nyamirama mu Murenge wa Gitoki avuga ko mbere batarabona aya mazi meza bavomaga mu gishanga, abakavoma amazi mabi kandi bakayanywa bigatuma barwara indwara zitandukanye zikomoka ku mwanda.
Ati: Turashimira ubuyobozi bwiza bwaduhaye amazi meza mu rwego rwo kwirinda indwara no kunoza isuku’’.
Sebasaza Baltazard utuye mu Murenge wa Gitoki ashimira Leta y’ubumwe yabegereje amazi meza, asaba abaturage bagenzi be kubungabungu ibikorwaremezo bagejejweho birimo amazi.
Kugeza ubu, abaturage b’Akarere ka Gatsibo bagera ku bihumbi 551,164 bamaze kubona amazi meza bagera ku ijanisha rya 87%