Gatsibo: Hubatswe ibyumba by’amashuri biba igisubizo cy’ikibazo cy’ubucucike mu ishuri.
Mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2024/2025, mu kigo cy’ishuri cya GS Ntete giherereye mu Murenge wa Kiramuruzi mu kagari ka Gakoni hubatswe ibyumba bishya 3, hasanwa 7 ndetse hubakwa n’ubwiherero bifite ibyumba 13 bisangiwe n’abakobwa, abahungu n’icyumba kimwe cy’abantu bafite ubumuga.
Ibi bikorwaremezo byubatswe ku bufatanye bw’ikigega cya Leta cyo gushyigikira Uturere tw’icyaro mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage (Propoor basket Fund).
Ubuyobozi bw’ishuri rya GS Ntete buvuga ko mbere batarabona ibyumba bishya bari bafite ubucucike mu ishuri aho ishuri rimwe ryabagamo abana 79 bigatuma hatabaho ireme ry’uburezi rikwiye.
Ati: ‘’ Mbere tutarabona ibi byumba bishya, twari dufite ubucucike mu ishuri aho wasangaga ishuri rimwe ryabaga rifite abanyeshuri bagera kuri 79 ariko ubu mu ishuri rimwe dufitemo abanyeshuri 48, bifasha umwarimu kwigisha neza ndetse no gukurikirana buri munyeshuri’’.
Musigirende Fulgence na Uwamariya Dorothee, ni ababyeyi barerera mu kigo cy’ishuri cya GS Ntete barashimira Leta y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo babubakiye ibyumba by’amashuri bigatuma abana babo badakora urugendo rurerure bajya cyangwa bava ku ishuri.
Ibyumba bishya 3 by’amashuri byubatswe, 7 byasanwe ndetse n’ubwiherero 13 byatwaye ingengo y’imari ingana na Miriyoni 760,114,069 z’amafaranga y’u Rwanda.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mukamana Marceline yashimiye uruhare rw’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Gatsibo, asaba ubuyobozi b’ibigo by’amashuri gukomeza kuzamura ireme ry’uburezi.